Bera, umujyi muto wo muri leta ya Rajasthan yo mu Buhinde uzwiho kuba ahantu honyine ku isi aho abantu n’ingwe babana neza ndetse bagahuza urugwiro.
Ubuhinde ni kimwe mu bihugu bituwe cyane ku isi, kandi mu gihe ikiremwamuntu gikomeje kwigarurira amashyamba n’imisozi bidatuwe, byanze bikunze amakimbirane hagati y’ingwe n’abantu ntiyabura. Mubyukuri, hamwe no kwaguka kw’abantu ku rwego rwo hejuru ndetse numubare w’ingwe kurenza uko byari bimeze mu myaka mirongo ishize ubushyamirane hagati yabantu n’inyamaswa zo mu gasozi buriyongera. Ariko hari ahantu hamwe abantu n’ingwe bivugwa ko babayeho byibuze ikinyejana nta kibangamiye ikindi. Umujyi wa Bera uzwi ku izina rya “ingwe”,niwo mujyi urimo ingwe nyinshi ku isi.
Bivugwa ko hari ingwe zigera ku 100 ziba muri Bera no hafi yazo, nyamara nta gitero cyagabwe ku bantu mu myaka ijana ishize. Hariho igihe kimwe aho umwana yambuwe ningwe mu myaka myinshi ishize, ariko nubwo bimeze bityo ingwe yataye umwana ubwo yirukiraga mubutayu imusiga ntacyo imutwaye.
Ni iki rero gituma umujyi wa Bera udasanzwe?
Nk’uko abaturage baho babivuga, abenshi muri bo bakaba ari abayoboke ba Rabari, ubwoko bw’abashumba bimukiye muri Rajasthan bava muri Irani banyuze muri Afuganisitani mu myaka igihumbi ishize, ni uburyo abantu hano bafata izi ngwe. Rabaris basenga imana y’Abahindu yaka umuriro kandi bafata izi nyamaswa nk’abamarayika barinzi, kabone niyo rimwe na rimwe zabarira inka barakomeza bakazikunda.