Nshimyumuremyi Fred umwe mu bakinnyi bari bagize ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yari mu gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 19 muri Croatia, yatorotse mbere y’uko bagaruka.
Uyu mukinnyi wari usanzwe ukinira ikipe ya Police HC, yatorokeye muri Croatia nyuma y’irushanwa ubwo biteguraga kugaruka mu Rwanda.
Iyi kipe yageze mu Rwanda ku wa Mbere mu ijoro, ntabwo yazanye na Nshimyumuremyi Fred kuko yaburiwe irengero mbere y’uko baza, ku Cyumweru.
Iki gikombe cy’Isi cyegukanywe na Espagne cyabaye kuva tariki ya 2-13 Kanama 2023 aho u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa 27 mu bihugu 32 aho u Burundi ari bwo bwa nyuma.
Si uyu mukinnyi w’u Rwanda gusa watorotse kuko u Burundi bwagaruye abakinnyi 3 gusa abandi 10 baratorotse, byanatumye badakina imikino ibiri ya nyuma.