Ku wa gatandatu nibwo hasohotse amashusho ya Bruce Melodie na Coach Gael bivugwa ko bari bafatanye mu mashati bapfa amafaranga miliyoni 300.
Kuri ubu hari benshi babonye Bruce Melodie yishimanye na Coach Gael bibaza niba baba biyunzu, birabayobera.
Amakuru agera kuri Yegob.rw ni uko Bruce Melodie atigeze afatana mu mashati na Bossi we Coach Gael. Ibigaragara mu mashusho yasohotse ni ibihuha.
Reka tubyite agatwiko. Uhise wibaza ati “ese baba bari gutwikira iki? Bruce Melodie na Coach Gael bari gutwikira ibikorwa byobo biri imbere bagiye gusohora.
Muri ibyo bikorwa harimo indirimbo Bruce Melodie yakoranye na Harmonize ndetse n’igikorwa cyo kumurika inzu nshya y’umuziki ya 1:55AM.