Ngabo Roben, wari Umuvugizi wa Rayon Sports, yatangajwe nk’umunyamakuru mushya wa Radio/TV10. Nubwo yagiye muri iyi radiyo, azakomeza gufasha Rayon Sports mu birebana n’itangazamakuru. Ubuyobozi bwa Radio/TV10 bwemeje uyu mwanzuro kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Gashyantare 2025, ubwo bwatangazaga ko bwakiriye umunyamakuru mushya uzajya akora ibiganiro bya siporo.
Ngabo Roben yari amaze igihe akora ibiganiro bya siporo byerekeye Rayon Sports, by’umwihariko mu kiganiro Rayon Time. Uretse kuba umunyamakuru, yari n’Umuvugizi wa Rayon Sports ndetse anashinzwe ibikorwa by’itangazamakuru by’iyi kipe. Uyu mwanya yawufatanyaga n’akazi ke k’itangazamakuru kugeza ubwo yerekeje kuri Radio/TV10.
Mbere yo kwinjira muri Radio/TV10, Ngabo Roben yabanje gukorera ibindi bitangazamakuru bikomeye mu Rwanda, birimo Isango Star, Radio&TV1, Umuseke, ndetse na IGIHE. Nubwo yavuye muri Rayon Sports nk’Umuvugizi, azakomeza gukoresha imbuga nkoranyambaga z’iyi kipe, mu gihe ubuyobozi bw’iyi kipe bugishakisha uzamusimbura kuri uwo mwanya.
Ku Radio/TV10, Ngabo Roben asanze abandi banyamakuru b’imikino bazwi, barimo Hitimana Claude, Ephraim Kayiranga, Jean Claude Kanyamahanga, na Ishimwe Adelaide. Ibi bibaye mu gihe Rayon Sports FC iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, n’amanota 40, ikarusha APR FC iyikurikiye amanota atandatu.