in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Ngaba abanyamakuru b’imikino mu Rwanda batwarwa n’amarangamutima cyane

Ubusanzwe mu mahame y’umwuga w’itangazamakuru si byiza kubogamira ku ruhande runaka kuko bishobora gutuma utakaza bamwe mu bagukurikira bitewe n’amarangamutima menshi wagaragaje.

Uyu munsi tugiye kugaruka ku banyamakuru batanu bagaragaza amarangamutima menshi ku makipe bihebeye cyangwa ku bakinnyi bo ku Mugabane w’i Burayi bakunda.

5.Imfurayacu Jean Luc : Uyu ni umwe mu banyamakuru bamaze igihe kitari gito mu mwuga w’itangazamakuru, si kenshi uzamwumva yabogamiye ku ikipe yo mu Rwanda ariko agaragaza gufana cyane rutahizamu Lionel Messi, iki ni kimwe mu byo abakunzi be bamusaba kugabanya ndetse hari na bamwe mu bafana ba Ronaldo bajya bamubwira ko batakimukunda kubera ko afana Messi akarenza urugero.

4.Mugenzi Faustin : Uyu munyamakuru wa Radio&TV10 na we iyo bigeze kuri Lionel Messi arafana akarenza urugero, mu minsi ishize aherutse gushyira ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram avuga impamvu adakunda Ronaldo, ariko 80% y’ibitekerezo by’abagize icyo babivugaho baramwibasiye bamubwira ko atari umunyamakuru w’umwuga.

3.Rugaju Reagan : Uyu ni umwe mu banyamakuru b’abahanga u Rwanda rufite by’umwihariko mu gusesengura umupira w’amaguru, gusa iyo bigeze kuri rutahizamu Cristiano Ronaldo arafana agakabya, urugero ni ku mukino wa UEFA Champions League wahuje Manchester United na VillaReal, aho CR7 yatsinze igitego akamwogeza atanga akabizu kuri Radiyo, ibi ni bimwe mu bitaravuzweho rumwe n’abafana ba Messi kuko ku Mbuga Nkoranyambaga benshi bagiye bavuga ko n’ubwo kogeza bisaba kuzana udushya dukurura abantu ariko ko we yakabije gufana.

2.Kalisa Bruno Taifa : Uyu munyamakuru wa FINE FM kuva yatangira itangazamakuru ntabwo yahwemye kubogamira APR FC, buri kimwe avuze kuri iyi kipe ashyiramo amarangamutima cyane, bitandukanye na Kazungu Clever kuko we n’ubwo yahoze ari umuvugizi wa APR FC akunda kugaragaza ibitagenda neza.

1.Nkurunziza Ruvuyanga : Uyu munyamakuru wa RBA ni umufana w’akadasohoka wa APR FC, buri kimwe ayivuzeho kiba cyuzuyemo amarangamutima, urugero rwiza ku wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021 ari kogeza umupira banyagiwemo na Etoile du Sahel ibitego 4-0, yagiye avuga ko umusifuzi yabibye agera aho yogeza umusifuzi nkaho ari we uri gukina, ibi byavugurujwe n’abanyamakuru bagenzi be bo ku bitangazamakuru bitandukanye bemeza ko Bakary Gasama ntaho yasifuriye nabi APR FC.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Byari ibyishimo n’amarira ubwo Abapolisi bahawe ipeta rya ba Ofisiye bato bahuraga n’ababyeyi babo (video)

Amarangamutima ya Miss Shimwa Guelda ku mugabo we n’umwana we w’imfura (video)