in ,

Ngaba 11 bashobora kubanza mu kibuga mu mukino wa Rayon Sports VS Kiyovu Sports

Ibihumbi by’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kuri iki Cyumweru bategereje umukino w’amateka n’ubukeba hagati ya Rayon Sports na Kiyovu Sports ugomba kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona ugiye kuba mu gihe ku munsi wa mbere Rayon Sports ifite igikombe giheruka yananiwe kwitwara neza imbere ya AS Kigali zikanganya igitego kimwe ku kindi naho Kiyovu Sports, ikaba yaratsinze Musanze FC igitego kimwe ku busa.

Nubwo umukino uheruka guhuza aya makipe yombi ku munsi wa nyuma wa shampiyona y’umwaka ushize warangiye Rayon Sports itsinze ibitego bibiri kimwe ndetse ikaba yari yayimanuye mu cyiciro cya kabiri mbere yo kugaruka isimbuye Isonga FC, Kiyovu Sports y’uyu mwaka yarahindutse cyane.

Yaguze abakinnyi bakomeye ihereye kuri Kakule Mugheni Fabrice yakuye muri Rayon Sports kuri ubu akaba ari nawe kapiteni, myugariro umwe mu bigaragaje muri Espoir FC, Mbogo Ally, Habyarimana Innocent yakuye muri APR FC izana n’umunyezamu Ndoli Jean Claude ufite inararibonye biyongera ku mutoza Cassa Mbungo André wahoze atoza Police FC na AS Kigali.

Ni umukino urimo guhiga kwinshi ku mpande zombi n’igitutu cyane kuri Olivier Karekezi ukeneye kwigarurira imitima y’abafana ba Rayon Sports nyuma y’uko aje asimbuye Masoudi Djuma wari umaze kuyihesha igikombe cy’Amahoro n’icya shampiyona mu myaka ibiri gusa.

Amateka agaragaza ko Kiyovu Sports ifite ibikombe bitatu bya shampiyona kuva mu 1964; mu gihe Rayon Sports yibitseho umunani kuva mu 1968.

Mu myaka 21 ishize Kiyovu Sports yahuye na Rayon Sports inshuro 41 muri shampiyona, yatsinze eshanu itsindwa 22 naho izindi 14 amakipe yombi aranganya. Gusa mu myaka irindwi ishize Kiyovu Sports ntirabasha gutsinda Rayon Sports na rimwe muri shampiyona.

Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga ku mpande zombi kuri uyu mukino:

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric, Nyandwi Saddam, Rutanga Eric, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Yannick Mukunzi, Kwizera Pierrot, Tidiane Kone, Nahimana Shassir na Manishimwe Djabel.

Kiyovu Sports: Ndoli Jean Claude, Mbogo Ally, Ngirimana Alex, Ahoyikuye Jean Paul, uwihoreye Jean paul, Maombi Jean Pierre, Habamahoro Vincent, Kakule Mugheni Fabrice, Habyarimana Innocent, Nizeyimana Djuma na Vino Ramadhan.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore inzu z’abakuru b’ibihugu nziza cyane kurusha izindi muri Afurika

Dore uko  Shaddy Boo yongeye guhabwa inkwenene bitewe no kutamenya ururimi.