in ,

Neymar yakoze ibirori bidasanzwe byabereye munsi y’ubutaka(amafoto)

Rutahizamu wa Paris Saint-Germain, Neymar, yateguye ibirori by’ibanga byamaze iminsi itatu bibera mu nzu ye iri munsi y’ubutaka mu rwego rwo kwishimira umwaka mushya wa 2022.

Uyu mukinnyi w’Umunya-Brésil yinjiye mu mwaka mushya mu rufaya rw’urumuri (fireworks), umuziki ucuranzwe mu buryo bwa ‘live’ n’ibirori byo kuri piscine hamwe n’inshuti n’umuryango we.

Neymar w’imyaka 29 aherutse kuvuga ko nubwo hari amabushinja kuba ‘inkundarubyino’, atazarekeraho gukora ibirori.

Mu rwego rwo kugabanya amagambo no kwihisha amaso ya benshi, ibirori bisoza umwaka wa 2021 yabikoreye iwe mu rugo.

Ikinyamakuru Mundo Deportivo cyo muri Espagne cyatangaje ko Neymar yashyizeho amabwiriza abuza abashyitsi yatumiye kwinjirana mu nzu ye telefone na camera.

Gusa, ntibyabujije ko hari amashusho y’ibi birori byamaze iminsi itatu ajya hanze, aho na we hari ayo yashyize kuri Instagram.

Ababyitabiriye bose bari bambaye imyenda y’umweru nk’uko na Neymar yari yambaye kuko iri ibara risobanura amahirwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amarangamutima ya Anita Pendo ku bangavu batewe inda bahawe ihene

Safi Madiba yagaragaye ari kumwe na Miss Kundwa Doriane (Photo)