Neymar Jr yasohoye ibiganiro by’ibanga yagiranye n’abakinnyi bagenzi be bakinana muri Brazil nyuma yo gusezererwa na Croatia mu gikombe cy’Isi.
Mu mikino ya 1/4 mu gikombe cy’isi Brazil yasezerewe na Croatia kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko iminota 120 yarangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.
Neymar wari watsinze igitego muri uwo mukino yashize hanze ikiganiro yagiranye n’abagenzi be kuri WhatsApp barimo Marquinhos na Rodrygo barase penaliti ndetse na kapiteni Thiago Silva.
Neymar Jr yavuze ko impamvu yo gushyira hanze ibyo yaganiriye n’abagenzi be kandi ntaruhushya bamuhaye Ari mu rwego rwo kwereka abantu inyota abakinnyi ba Brazil bari bafite yo kwegukana Igikombe cy’isi.
Ikiganiro cya mbere Neymar yashyize hanze ni icyo yagiranye na Marquinhos warase penariti akanitsinda igitego. Neymar yandikiye Marquinhos ati: “Penariti 1 ntabwo ishobora guhindura ibyo nkutekerezaho”, naho Marquinhos we yamusubije agira ati: “Mu by’ukuri nashakaga ko ibintu bigenda neza ariko dufite gukomera, duhe igihe ubundi turebe icyo umupira w’amaguru utubikiye”.
Ikiganiro cya 2 Neymar ni cyo yagiranye na Thiago Silva. Neymar yamwandikiye agira ati: “Mu by’ukuri nashakaga gutwara igikombe cy’isi ku bwawe”, naho Thiago Silva usanzwe ukinira Chelsea we yamusubije agira ati: “Muvandimwe birababaje kurusha uko nabitekerezaga, sindabyakira na n’ubu sindemera ko twatsinzwe. Iyo buri mwanya mbitekerejeho ndarira”.
Ikiganiro cya nyuma ni icyo Neymar yagiranye na Rodrygo. Rodrygo niwe wabanje kwandikira Neymar agira ati: “Umbabarire umbabarire nshobora kuba ndi umusazi”. Neymar yahise amusubiza agira ati: “Wikiyita umusazi ahubwo uratangaje. Iyo ufite amahirwe yo gutsinda uba ufite n’andi mahirwe yo gutsindwa”.