in

Neymar Jr yamaze gutangaza aho azerekeza umwaka utaha w’imikino.

Rutahizamu wa Paris Sait-Germain ,Neymar Jr nyuma yo kwamaganwa n’abafana b’iyi kipe yamaze guhishura ikipe y’amahitamo ye muziri kumwifuza.

Nyuma yuko mu mezi abiri ashize, Neymar Jr yatewe iwe mu rugo n’abafana ba Paris Saint-Germain bamusaba ko yabavira mu ikipe.
Dore ko bamushinjaga kuba ntacyo afasha ikipe ya Paris Saint-Germain kuko ngo iyo bigeze ahakomeye uyu mukinnyi ahita avunika. Ibi bikarushaho gushavuza abakunzi ba Paris Saint-Germain kubera akavagari ka mafaranga ahebwa.
Neymar Jr ubu afite amahitamo menshi ku makipe amwifuza. Kuko muruhande rwo ku makipe yo mu bwongereza nka Manchester United na Newcastle United zimushaka .Andi mahitamo ya Neymar Jr, Hari amakipe yo muri Arabia Saudite yatangiye ku munuganuga ngo abe yayerekezamo.

Ikinyamakuru bita The Sun kivuga ko Neymar Jr yavuze ko yishyimiye kuzaba akinira kuri Old Trafford umwaka w’imikino utaha mw’ikipe ya Manchester United.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Musanze: Yiyahuye nyuma yo kubona amarorerwa akoreye umugore we

Buri gahugu na buri muco wako! Miss Ivana Knoll wabaye ikimenyabose mu gikombe cy’Isi cya 2022 yagaragaye arimo abyina imbyino z’iwabo mu mpenure ze – VIDEWO