Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Brazil na Paris Saint-Germain, Neymar, atangiye umwaka ari kwandikwa mu binyamakuru ko ari mu rukundo n’umukobwa mushya.
Jessica Turini w’imyaka 30 ni we mukobwa uri kuvugwa mu rukundo na Neymar umukinnyi ukomeye mu mupira w’amaguru.
Uyu mukobwa yabaye Miss wo mu gace ko muri Brazil kitwa Espirano Santo mu mwaka wa 2014, Jessica Turini, yagaragaraga kuri buri mukino wa Brazil mu gikombe cy’isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar.
Iyo Brazil cyangwa Neymar yatsindaga yakundaga gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ari mu byishyimo bidasanzwe.
Mu mukino wabereye kuri 974 Stadium Neymar atsinda penariti, uyu mukobwa yafashe amashusho Neymar ari kuyitera arangije nawe yishyira muri ayo mashusho ari gusoma umwe mu mipira yo kwambara ya Brazil yasinyweho na kizigenza Neymar.
Umukobwa uri kuvugwa mu rukundo na Neymar nta mukino n’umwe wa Brazil mu gikombe cy’isi cya 2022 yigeze asiba
Uyu mukobwa uri kuvugwa mu rukundo na Neymar yageze i Paris mu Bufaransa tariki 27 z’ukwezi gushize, yari yaje ku butumire bwa Neymar ngo bifatanye kwizihiza ibirori bisoza umwaka nk’uko Marca ibitangaza.
Jessica akimara kugera i Paris, yashyize hanze amafoto yahifotoreje maze ashyiraho amagambo y’urukundo.
Jessica Turini usanzwe ari umunyamideri, atuye mu gace ko muri Brazil kitwa Sao Paulo k’iwabo muri Brazil ndetse ni n’umuyobozi ushinzwe itumanaho muri sosiyete ikora imashini.
Umunyamideri uri mu rukundo na Neymar Jr ukinira PSG