in

Nel Ngabo yavuze icyamutunguye muri Canada, ahishura kandi k’ubuzima bwe mu rukundo

Rwangabo Byusa Nelson, usanzwe uzwi mu muziki w’u Rwanda nka Nel Ngabo akaba umwe mu bagezweho muri iki gihe, yatangaje ko yatunguwe no gusanga umuziki we muri Canada uzwi ku rwego rwo hejuru.

Ku wa 31 Kanama 2022, ni bwo Nel Ngabo na Ishimwe Clement ureberera inyungu z’uyu muhanzi akaba ari nawe uhagarariye Kina Music, berekeje muri Canada aho bari bagiye mu bikorwa bya muzika birimo n’ibitaramo bahakoreye.

Nyuma y’ibyumweru hafi 2 bamaze bavuye muri Canada Nel Ngabo yavuze ko yatunguwe kandi akishimira uburyo abakunzi b’umuziki we batuye muri Canada bamwakiriye, ndetse no gusanga hafi indirimbo ze zose bazizi.

Nel Ngabo yagize ati “Nishimiye cyane uburyo banyakiriye neza, nanatangajwe no gusanga hafi indirimbo zanjye zose zizwi cyane”.

Nel Ngabo ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro Dunda Show kuri KT Radio gukesha iyo nkuru, ndetse aboneraho no kugira inama abahanzi bagenzi be gushyira imbaraga mu byo bakora kuko hanze y’u Rwanda, indirimbo nyarwanda zizwi kandi zikunzwe cyane.

Nel Ngabo yabajijwe niba afite umukunzi, abanza guseka agira ati “Sha nta mukunzi mfite rwose, ntabwo biracamo neza”.

Uyu musore ukorera umuziki we mu nzu ya Kina Music, isanzwe ibarizwamo abahanzi nka Knowless, Platini, Igor Mabano, Tom Close na Fireman bivugwa ko bakiriye vuba aha, yateguje abakunzi be kwitegura Album ye ya gatatu.

Yavuze kandi ko umwaka utaha azakora ibitaramo bizazenguruka Igihugu cyose mu rwego rwo kwiyegereza abakunzi be.

Nel Ngabo igitaramo yakoze wenyine muri Canada, cyabereye mu mujyi wa Edmonton mbere y’uko ahurira na The Ben mu bitaramo bibiri byabereye mu Mujyi wa Quebec no mu Mujyi wa Ottawa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibimenyetso byakwereka ko ufite uburwayi bwo mu mutwe bwugarije benshi muri iyi minsi

”Dutegereje igikwe cyawe gira bwangu..”ibyavuzwe kuri Papa Sava ukiri ingaragu