in

Ndizeye Samuel wacomotse urutugu ku mukino wa Musanze FC yahishuye igihe azamara hanze y’ikibuga

Myugariro akaba na Visi kapiteni wa Rayon Sports, Ndizeye Samuel uheruka gucomoka urutugu mu gikombe cya Made in Rwanda Touranement avuga ko ari koroherwa ndetse ari hafi gusubukura imyitozo.

Tariki 7 Ukwakira 2022 nibwo Samuel Ndizeye yacomotse urutugu mu mukino wa 1/2 cy’igikombe cya Made in Rwanda Tournament wahuzaga Musanze FC na Rayon Sports.

Uyu myugariro yacomotse urutugu inshuro ebyiri mu mukino, ku nshuro ya kabiri aba aribwo bimunanira gukomeza umukino.

Yabwiye Rwandamagazine dukesha iyi nkuru ko yacishijwe mu cyuma, bagasanga bidakabije ndetse ko ubu ari kugenda yoroherwa, akaba ateganya gusubukura imyitozo mu cyumweru gitaha.

Ati ” Ubu navuga ko ngeze kuri 80% nkira. Mbere ububabare bwari bwinshi ariko ndi kugenda noroherwa ku buryo ku wa mbere cyangwa ku wa kabiri nzatangira imyitozo.”

Abajijwe niba bitazasaba kumubaga, Samuel yavuze ko mu gihe urutugu rwe rwakongera gucomoka aribwo hatekerezwa ibyo kumubaga ariko ubu ngo ni urutugu rwaci rwacomotse, bituma ’ligaments’ (imitsi ihuza igufa n’irindi, ikanafasha ko amagufa aguma mu mwanya wayo) ikweduka ariko ngo ntibikanganye.

Ati ” Muri wa mukino , urutugu rwacomotse inshuro 2. Ntekereza ko nikongera gucomoka aribwo wenda umuntu yazatekereza ibya ’operation’, gusa ubu ntabwo ntekereza ko izabaho cyangwa se ikaba wenda ikenewe.”

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news: Umutoza wa TP Mazembe amaze kwirukanwa.

Hamis Cedric wanyuze muri Rayon Sports yagiriye inama Willy Onana uburyo azajya acececyesha abafana ba Rayon Sports