Myugariro wasoje amasezerano ye muri Rayon Sports, Ndizeye Samuel ukiri mu gahinda gakomeye ko gupfusha umugore we, Cishahayo Nadège ‘Nana’ akamusigira umwana muto, yegeneye ubutumwa abakunzi ba Rayon Sports.
Ndizeye Samuel waguzwe na Police Fc imukuye muri Murera, yashimiye cyane abafana ba Rayon Sports, avuga ko bamubaye hafi nk’umuryango we.
Yagize ati “Mfahe umwanya nshimira umuryango mugari wa Rayon Sports, by’umwihariko abafana. Mubyukuri mwambaye hafi munyereka urukundo imyaka 4 mwanyeretse ko munshyigikiye.”
Yasoje agira ati “Rero ndashaka kubasezera nubwo bitoroshye gusa mwarakoze Rayon Sports.”