Ikipe ya Rayon Sports yategereje myugariro wayo Ndizeye Samuel iraheba nyuma yo kubagwa bivugwa ko azamara nibura igihe kitageze ku kwezi.
Hashize igihe kirenga ukwezi Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Ndizeye Samuel atagaragara mu kibuga muri iyi kipe, ariko nyuma yo kubagwa yaje guhura ni kibazo aho yabazwe bituma kugaruka mu kibuga bitinda arenza igihe yari yahawe.
Hari amakuru avuga ko nyuma yo kubagwa kwa Ndizeye Samuel, yagize ikibazo cy’uko ajya gukurwamo indodo aho yabazwe, hari urudodo rwasigayemo bagiye no ku rukuramo hahita hazamo ikibazo aho yari yabazwe bituma akomeza kuvurwa igisebe maze kugaruka mu kibuga biratinda ariko amakuru yizewe ni uko agiye gutangira imyitozo.
Amakuru YEGOB ifite ni uko kuwa mbere w’icyumweru gitaha, Ndizeye Samuel araba yatangiye imyitozo n’abandi bakinnyi kuko kugeza ubu yatangiye gukora wenyine bivuze ko dushobora kongera kumubona mu cyumweru kimwe Kiri imbere akina imikino ya Shampiyona.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino wa Shampiyona uteganyijwe muri iyi wikendi y’iki cyumweru turimo n’ikipe ya Etincelles FC. Uyu mukino Rayon Sports ifitanye n’ikipe ya Etincelles FC uraba ukomeye cyane bitewe ni uko ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe n’iyi kipe mu mukino ubanza wa Shampiyona ibitego 3-2 bashaka kwisubiza icyubahiro batsinze iyi kipe.