in

Ndimbati uzi uko gufungirwa i Magererage bimera, ntiyemeranya n’abantu bamaze iminsi basabira ubutabera umubyinnyi Titi Brown

Ndimbati yatangaje ko atemeranya n’abantu bari gusabira ubutabera umubyinnyi Titi Brown babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo yari mu kiganiro The Choice Live ku Isibo TV, Ndimbati yatangaje ko atari ngombwa ko abantu bavuga cyane ku mbuga nkoranyambaga ahubwo we yizeye ko uyu musore azahabwa ubutabera kuko hari abari kubikurikirana.

Titi Brown afungiwe i Magererage aho agiye kumara imyaka 2 ataraburana ku cyaha akurikwiranweho cyo gusambanya umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure akanamutera inda nubwo ibisubizo bya DNA byagaragaje ko atariwe wateye inda.

Ubu urubanza rwa Titi Brown rumaze gusubikwa inshuro 6 zose. Ndimbati nawe yavuze ibi nyuma yuko nawe hagiye gushira imyaka 2 avuye muri gereza aho nawe yashijwaga gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure akanamutera inda, ariko we yaje kugirwa umwere kuko basanze uwo mukobwa baryamanye ari mukuru.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abagabo 2 bari basanzwe barinda imirima ya Kazungu basanzwe bapfuye ariko harakekwa icyabishe

Yarabyibushye! Amafoto ya Bijoux wo muri Bamenya yongeye gutitiza imbuga nkoranyambaga – AMAFOTO