in

Ndimbati ukunzwe na benshi muri Filime yavuze ibintu bitangaje ajya kuri Sitade kureba Rayon Sports yizeye ko bigomba kuba uko byagenda kose

Ndimbati ukunzwe na benshi muri Filime yavuze ibintu bitangaje ajya kuri Sitade kureba Rayon Sports yizeye ko bigomba kuba uko byagenda kose

Uwihoreye Jean Bosco uzwi muri Filime nyarwanda nka Ndimbati, yatangaje ibintu bikomeye aza kureba Rayon Sports yizeye ko bigomba kuba niyo Gikundiro yaba ntabakinnyi ifite bakomeye.

Mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro wahuzaga ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya APR FC, wari wahuruje abantu benshi ndetse bazwi cyane hano mu Rwanda haba mu mupira w’amaguru ndetse no mu bindi bintu bitandukanye bijyanye ni uko aya ari amakipe akomeye ndetse anafite abakunzi benshi hano mu Rwanda.

Muri ibyo byamamare byitabyiriye uyu mukino harimo Uwihoreye Jean Bosco ukunzwe n’ingeri zose hano mu Rwanda, nyuma y’uyu mukino yarebye yibereye kuri Sitade yatangaje ko mu buzima bwe atarareba umukino Rayon Sports yakinnye ngo ibe yawutakaza ngo niyo yaba ari ikipe ifite abakinnyi boroshye.

Yagize Ati “Ntanarimwe ndagera ku kibuga ngo Rayon Sports itakaze igikombe. Ntahari ibyo ntabwo mbizi ariko ndi ku kibuga Rayon Sports igomba gutwara igikombe.”

Ndimbati yamamaye muri Filime zimwe na zimwe Kandi zakunzwe hano mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda zirimo City maid ndetse no muri Papa Sava ya Niyitegeza Gartien hamwe n’izindi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Biteye ubwoba: Amashusho y’uburyo amazu ari kugurumana ateye ubwoba ku buryo budasanzwe (Amashusho)

Rwatubyaye ni umuyobozi nyawe! Ibitaravuzwe byatumye abakinnyi ba Rayon Sports birengagiza ubukene maze baritanga kugeza ubwo begukana igikombe imbere ya APR FC