in

“Ndagukunda cyane cyane” umugabo wa Knowless yamutomagije ku isabukuru ye

Producer Ishimwe Clement yabimburiye abandi mu kwifuriza isabukuru nziza umuhanzikazi Butera Knowless usanzwe ari umufasha we.

Mu butumwa yatambukije kuri Instagram Ishimwe Clement yasabye abantu kumufasha kwifuriza isabukuru nziza uwamutwaye umutima akamubyarira abana babiri.

Ishimwe Clement usanzwe azwi mu mwuga wo gukora no gutunganya umuziki yarengejeho ko we n’abana babo babiri bakunda Butera byimazeyo bamaze imyaka itandatu barushinze.

Butera Knowless umwe mu bahanzikazi barambye mu muziki nyarwanda yujuje imyaka 32 uyu munsi tariki 01 Ukwakira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru atari meza ku bakunzi ba Umutoni Assia

Hafunguwe ishuri ry’abana batwitse n’ababyariye iwabo