in

Hafunguwe ishuri ry’abana batwitse n’ababyariye iwabo

Mu gihe iyo abakobwa benshi bamaze guterwa inda bahita bava mu ishuri, bashyiriweho ishuri rizajya ryigisha abana batwitiye mu rugo n’umurwiyemezamirimo ku giti cye.

Elizabeth Wanjiru Mariuk washinze ishuri ryita Serene Haven riherereye mu gace ka Nyeri muri Kenya rihuriramo abanyeshuri b’abakobwa batewe inda zitateguwe ndetse n’abandi babyaye ariko batabana n’abagabo yahishuye aho yakuye igitekerezo cyo gushinga iri shuri.

Elizabeth Wanjiru Mariuk yatangaje ko na we yabyaye afite imyaka 18 ku buryo azi ingaruka zose zo kubyara ukiri muto, bigatuma agira igitekerezo cyo gushinga uyu muryango.

Ati “Byambereye ingorabahizi cyane kuko nari nkiri muto, nari ndangije amashuri yisumbuye.”

Iyi niyo mpamvu yahisemo guhita ashinga ishuri rifasha abana babyariye mu rugo.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ndagukunda cyane cyane” umugabo wa Knowless yamutomagije ku isabukuru ye

Ukwiriye urukundo rwanjye! – Amagambo Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba yabwiye umusore bari mu rukundo