Mu gace kamwe ko mu Rwanda hari umukecuru w’imyaka 123 ukiri isugi kubera impamvu zitangaje yabwiye itangazamakuru.
Theresa Nyirakajumba yavuze ko ntamugabo n’umwe arabona ukundwa n’umutima we, ndetse yongeraho ko atigeze abonana n’umugabo narimwe bisobanuye ko akiri isugi.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Afrimax ikora mu cyongereza.
Mu magambo ye yavuze ko kuva yavuka atari yateretana n’umugabo ndetse ko batari banaryamana.
Ati: “Ndacyari isugi”
Yavuze ko impamvu agize imyaka 123 atarateretana n’umugabo narimwe, ni uko ngo atigeze abona umugabo unyura Umutima we.
Ati: ” Sinigeze ngira umugabo mu buzima bwanjye. Mu gihe cyanjye narabitecyerezaga ariko ntago nigeze niga umugabo n’umwe.”
“Nitwa Theresa Nyirakajumba, sinigeze namburira ubusa umugabo uwariwe wese, kumyaka yanjye 123. Nabayeho ntegereje kuzabona umugabo uzanyura Umutima wanjye, ubu sinzi niba mwamfasha, kubona umugabo nifuza. Mu bukobwa bwanjye sinigeze nkururana n’abasore niyo mpamvu ntigeze njya mu rukundo narimwe.”