in

Ndababwiza ukuri ko mwebwe mwiyita intungane, indaya n’ibisambo bizabatanga mu bwami bw’ijuru – Ijambo ry’Imana

Ndababwiza ukuri ko mwebwe mwiyita intungane, indaya n’ibisambo bizabatanga mu bwami bw’ijuru – Ijambo ry’Imana

Haranditse ngo “Intungane yatunganye imyaka 99 nyuma ikava mu butungane bwayo, izaryozwa ibyaha byayo ndetse niyo izaba yizize kuko izisanga mu gatebo kamwe n’abanyabyaha ruharwa. Naho uwabaye umunyabyaha ruharwa imyaka 99 nyuma akava mu byaha akayoboka inzira nziza, uwo azaronka ubugingo buhoraho iteka ryose”.

Ndakubwiza ukuri ko wowe wiyita intungane nyamara ari wowe wuzuye ishyari mu mutima, ubugome, inzika, kwihorera n’ibindi biziriko nk’ibyo, ntuzabona ubwami bw’ijuru kuko uryarya Imana, kandi Imana irakuzi neza.

Igitangaje nuko ubona indaya ugatangira uti dore kiriya, dore uko gisa, uriya ntateze kubona ijuru, nkaho ari wowe uritanga! Gusa nyamara nawe aba yifuza gutera intambwe ngo agere nkaho wageze ariko ntumufashe kuko wumva ko wowe ntungane ntacyo wavugana n’indaya.

Indaya n’ibisambo bisenga bisaba Imana ko yabikura mu buzima bubi, gusa wowe usenga ucira abandi urubanza kuko wumva ko uri intungane, bityo rero biragoye ko uzabona ubwami bw’ijuru igihe ugifite imyumvire nkiyo.

Ikiza byarutwa ukareka kujya mu rusengero aho kugirango ujyeyo ugiye gucumura, ndakubwiza ko umunsi uzajya mu rusengero ugahurirayo n’indaya cyangwa igisambo, 99 % by’abantu bari muri urwo rusengero bazaba bari kwibaza kuri wa muntu, ariko we ntazaba ari kubibazaho kuko azaba afite isengesho ahugiyeho!!!. ngaho tekeraza Imana ivuze ngo amasengesho yanyu aramamagaye reka nze ntware intore zange, ese uratekereza ninde uzagenda?.

Ikiza uzakore ibikorwa by’urukundo, utoze abantu ijambo ry’Imana, ariko ntuzigire intungane kuruhu kandi ku mutima wuzuranye umwijima.

Ese ni ryari wigize usenga uvuga uti “Mana uyu munsi umfashe mvugane n’umwanzi wange!!!??” ahubwo twese dusenga tuvuga duti “Mana umfashe simpure n’umwanzi wange uyu munsi”.

Icyambere kizagufasha gufungura amarembo y’ijuru ni imbabazi. – Mwakire Ijambo ry’Imana.

 

 

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Bazamuzane mu kubite agakoni ku nda” Bruce Melodie nta guca kuruhande yanze kuri pfana avuga ikintu abantu batari bazi yifuriza The Ben ushinjwa kuba umwanzi we

Luvumbu ikosa yakoze rirasanzwe! Umwe mu bakinnyi ikipe ya Rayon Sports igenderaho yakoze ikosa rikomeye atuka umutoza Yamen Zelfani mu buryo benshi bafashe nk’imyitwarire ya gishumba