in

Nawe ubwe ntambyumva! Rayvanny yatangaje akayabo k’amamiriyoni amaze gukoresha mu minsi irindwi

Nakoresheje miliyoni 70 mu minsi irindwi! Akayabo Rayvanny yakoresheje mu ndirimbo gakomeje kuvugisha benshi.

Umuhanzi mpuzamahanga wo muri Tanzania Rayvanny yatunguye benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko avuze ko yakoresheje miliyoni 70 z’amashilingi ya Tanzania ziri muri miliyoni 32 frw mu minsi irindwi aho buri munsi yakoreshaga miliyoni 10 Tz’s.

Uyu muhanzi yavuze ko abantu bagomba kwitega amashusho y’indirimbo ye ikurikiyeho kuko yamuhenze cyane ndetse amashusho yayo yayafatiye mu mijyi irindwi.

Rayvanny yavuze ko ibyo byose abikorera abakunzi b’umuziki we n’abafana be muri rusange.

Rayvanny yibukije abantu ubwo umwaka ushize yatwikaga imodoka n’inzu arimo gufata amashusho y’indirimbo yakoranye na Zuchu yise “I miss you”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yiciwe imbere y’umwana we w’imyaka 3

Ifoto bivugwa ko ari iya Kayishema Tïty Thierry afite imyaka 14 ikomeje gutangaza benshi