in

Nawe byamubabaje: Umunyamakuru w’imikino ukomeye David Bayingana yatanze igitekerezo cye cy’ukuntu Amavubi yahagarika kubabaza abanyarwanda bakunda ruhago

Nyuma y’umukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 18 Kamena 2023, ikipe ya Mozambique yasanze Amavubi y’u Rwanda i Huye maze iyatsinda ibitego 2-0, byababaje cyane abanyarwanda bari bitabiriyi uwo mukino buzuye sitade ndetse n’abandi bari hirya no hino muri rusange.

Byatumye abakunda umupira w’amaguru mu Rwanda, bagaragaza imbamutiza zabo, bakagaragaza aho babona bipfira.

Mu batanze ibitekerezo harimo n’umunyamakuru ukora ibiganiro by’imikino kuri radiyo ya BB FM Umwezi, David Bayingana.

Yifashishije ifoto y’umwana w’umugore wababajwe no kubona Amavubi atsindirwa mu maso ye, maze agira ati “Byigwe bushya u Rwanda rufite Ingabo rurasagurira n’amahanga mu kubungabunga umutekano.

Iyi Mozambique yaratewe turatabara kuko dufite Ingabo zitabazwa mu guha umutekano n’abandi.

Dore ibyo dusanzwe dutoza abakinnyi bacu: betting, amarozi, guhabwa amanota batavunikiye no kugaburira abasifuzi.

Ikitonderwa: Ikipe y’Igihugu ni igipimo cya ruhago y’Igihugu. Inama: Mubishyire hasi tubyigeho bushya! Ntawe uzatugaya gukererwa, burya uzatinde ariko useruke ukeye”.

Uyu mwana ukinira akademi ka Paris Saint-Germain kari i Huye, yababajwe no kureba Amavubi bayatsindira imbere ye

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubwo Tanzania yakinaga na Niger, mu kibuga habereyemo ibintu bitigeze bibaho muri ruhago, byerekana inyota y’intsinzi ikomeye Tanzaniya yari ifite -VIDEWO

Bamukubise baramunoza hafi kumumaramo umwuka: Igisambo cyafashwe cyibye insinga z’amashanyarazi cyakubiswe nk’izakabwana(AMAFOTO)