in

“Natwe mudusengere dutahe” Bamporiki Eduard wabyaye Titi Brown muri Batisimu ubwo bari bafunganwe i Mageragere, yamuhaye umukoro utoroshye wo gukorera hanze ya Gereza

Bamporiki Eduard wabyaye Titi Brown muri Batisimu ubwo bari bafunganwe i Mageragere, yamuhaye umukoro utoroshye wo gukorera hanze ya Gereza.

Ku itariki 10 Ugushyingo 2023 ubwo Titi Brown yari yamaze kumenya ko yagizwe umwere by’agateganyo n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, yagiye gusezera kuri Bamporiki Edouard nawe amusaba kumusengera no kubwira Abanyarwanda ngo bamuzirikane mu isengesho.

Titi Brown igihe yamaze muri gereza ya Mageragere yagize ibihe byo kwegerana n’Imana kuko usibye ikizere nta kindi kintu gishobora gutuma uba muri iriya gereza nkuko yabibwiye Inyarwanda mu bihe bitandukanye.

Titi Brown yabwiye InyaRwanda ko Bamporiki yamufashe nk’umwana. Ati: ”Bamporiki yambyaye muri batisimu kandi yangiriye inama zizamfasha kubaho muri ubu buzima kuko buriya ni umuntu uvuga make”.

Titi Brown ubwo yari atashye amaze kuba umwere yagarutse ku byo Bamporiki yamubwiye. Ati:”Ugiye kuba umuntu ukomeye”. Titi Brown yasobanuye ko Bamporiki yamubwiye ati: ”Imana ikurinde aho ugiye kandi natwe mudesengere tuzatahe turi amahoro”.

Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown yafunzwe imyaka 2 akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 witwa M.J bahuye ku itariki 14 Kanama 2021 nk’uko biri muri dosiye y’urubanza rwe.

Ku itariki 10 Ugushyingo 2023 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere by’agateganyo kugeza ubu hategerejwe kumenya niba Ubushinjacyaha buzajuririra kiriya cyemezo mu minsi 30 iteganywa n’itegeko.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yahise asaba imbabazi: Umukinnyi watsinze APR FC igitego gitumye itarara ku mwanya wa mbere yanze kucyishimira kubera ibintu iyi kipe yamukoreye -AMAFOTO

Umugore wa Sat B yarize arahogora! Umuririmbyi Sat B n’umugore we bagaragaye mu muhango wo gusezera bwa nyuma umuhanzikazi Miss Erica wari incuti y’umuryango wabo – AMAFOTO