in

Natacha Ndahiro avuga ko yiteguye gukina amafilime arimo gukora imibonano mpuzabitsina igihe bifite inyungu !

‎Umukinnyi wa filime w’Umunyarwandakazi, Natacha Ndahiro, yatangaje ko adafite ikibazo cyo gukina mu mafilime arimo imibonano mpuzabitsina cyangwa andi mascène y’urukundo igihe bigamije inyungu z’umwuga we wa sinema.

‎Mu kiganiro yagiranye n’urubuga IGIHE, Natacha Ndahiro yasobanuye ko ibyo akina mu mafilime abifata nk’akazi, nk’uko n’andi masomo cyangwa imirimo ikorwa mu buzima bwa buri munsi. Yagize ati: “Abo tubana barabizi ko ari akazi. Ibyo dukina ni ibintu bisanzwe tubona mu yindi sinema ku rwego mpuzamahanga.”

‎Uyu mukinnyi ukomeje kwigaragaza cyane muri sinema Nyarwanda, yavuze ko adatinya gukina agace karimo gusomana cyangwa ikindi kintu kijyanye n’urukundo igihe filime irimo ibyo bice iba ifite aho ishobora kumugeza nk’umunyamwuga. Yagize ati:“Niba ari filime igiye kunyura kuri Netflix, kandi izamfasha gutera imbere, nakora ibyo bisabwa byose.”

‎Nk’uko byatangajwe , Natacha yagaragaje ko Abanyarwanda bakwiye gutandukanya ibibera muri filime n’imyitwarire y’umukinnyi ku giti cye, asaba ko sinema nyarwanda yafashwa gutera imbere aho gukomeza kugirwa ishyano n’ibikorwa bisanzwe biba no mu zindi sinema zo ku rwego mpuzamahanga. Ati: “Abanyarwanda bakwiye kumva ko ibibera muri filime ari akazi, atari ibintu byo gutera ipfunwe.”

‎Natacha amaze kwamamara mu mafilime atandukanye arimo Natacha Series, Love is my Sin, Masezerano, Annah, Care na Lover’s Cage iyi ya nyuma ikaba yaragarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera agace karimo gusomana kagaragaye mu buryo butamenyerewe muri sinema nyarwanda.

Natacha Ndahiro asomana n’umusore muri Filime aherutse gusohora

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubukene buravuza ubuhuha muri Rayon Sports, abandi bakinnyi barasaba kuyisohokamo , “Ibi ni byo twari twarategereje ku bayobozi bashya ba Rayon?

Lamine Yamal yambaye ikamba rya Beats by Dre: Umusore ukomeje kwigarurira Isi

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO