Umukono w’ikipe y’igihugu Amavubi yatsinzwemo na Mozambique ibitego 2-0, watumye abakunda ruhango bagaraza akababaro ke batanga ibitekerezo byabo.
Umunyamakuru w’imikino ukunzwe hano mu Rwanda, Kazungu Claver wa Radio 10, yafashe umwanya maze anenga umutoza Carlos Alós Ferrer.
Yagize ati “Guhera Umutoza Carlos Alos Ferrer ahabwa amasezerano ya mbere y’umwaka umwe ya mbere, nashatse amateka ye aho yatoje ndayabura.
Ndushaho gutungurwa no kumva yongerewe amasezerano y’imyaka 2 kandi yarananiwe kutujyana muri CHAN.
Ntazihishe mu gihuru cyo kuvuga ko agiye gutegura abakinnyi bato imvugo ikoreshwa na buri mutoza wese utsinzwe, kuko abadutsinda ubu ntabwo bazaba bicaye ngo bategereze ko tuzatsinda.
Ikindi nibajije mbonye 11 ba banjemo mu kibuga nibajije icyo umutoza umwungirije amumariye?
Twari twatomboye itsinda ryoroshye ririmo igihugu kimwe gusa gikomeye aricyo Senegal dusabwa kuba aba kabiri gusa, ubutaha ntabwo na kwizera ko tutazisanga mu bihugu 2 bikomeye.
Imyaka ibaye 20 tudashobora gusubira muri CAN/ AFCON, ese hakorwe iki kugirango tuzasubire gukina CAN?”