Umushabitsi mu mideli, Kate Bashabe, wasoje umwaka azenguruka mu bihugu ku Isi, yagarutse mu Rwanda, agaragaraza ko yari akumbuye by’akataraboneke imbwa ze.
Mu mashusho yasangije abamukurikira agaragaraza imbwa ze zirenga eshatu yagize ati: ”Narabakumbuye cyane.”
Anishimira ko imbwa ze zakuze, ati:”Umuhungu wanjye yarakuze cyane.”
Yakomeje kandi yerekana ko yishimiye kuba yongeye kugera mu rw’imisozi igihumbi, yerekana ko yagiye mu ihahiro rya Sawa Citi riherereye ku i Rebero hafi y’aho atuye mu nyubako y’akataraboneka.
Kate Bashabe yari amaze igihe azenguruka mu bihugu bitandukanye guhera mu Ugushyingo 2022. Yabanje kujya i Dubai, aza kwerekeza i Paris mu Bufaransa.