Umuhanzikazi Vumillia afite ishimwe rikomeye ku Mana nyuma yo kurokoka impanuka y’imodoka yari imutwaye ubuzima hamwe n’abo bari kumwe ariko Imana igakinga ukuboko.
Yavuze uko byagenze n’uko baje kurokoka. Ati “Nazindutse ku cyumweru njya mu giterane nari natumiwemo ku Kibuye. Tugeze ahitwa Rubengera, feri ziracomoka, imodoka irasara kuko haramanukaga cyaneee!”.
Arakomeza ati “Shoferi yarwanye nayo turenga nk’amakorosi 2 yose kandi hamanuka cyane. Sasa dutangira kwicurangura, abatubonye batubwiye ko twibaranguye ubugira gatatu. Imodoka iza gufatwa muri borodire rwibona turi bazima”.
Si ubwa mbere akoze impanuka. Ati “Nta n’ubwo ari ubwa mbere nkoze impanuka, ntabwo nzi impamvu,..nakoze impanuka kuwa 20/08/2022 nabwo ndi kujya kubwiriza ku Itorero rya Rusororo, nabwo ntibyari byoroshye narenze umuhanda”. Yavuze ko n’ubwo satani arwana ariko ntabwo ari umuneshi.
Muduha inkuru nziza ariko wazisoma ukumva ntiziratangiye mugerageze mujye mukora inkuru ndende