“Naramwiboneye ari kumwe n’abazungu” Umusaza arasaba Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kumurenganura nyuma y’uko abazungu batoranyije umwana we kujya mu academy ya Bayern Munich, Ferwafa ikaza kumukuramo yitwaje imyaka kandi umwana ayujuje.
Umusaza witwa Innocent utuye mu karere ka Huye mu murenge wa Kinazi arasaba ko umwana we yahabwa ibyo yatsindiye.
Umwana we witwa Ishimwe Innocent ni umwe mu bakuwe mu bari batsindiye kujya mu academy ya Bayern Munich mu Rwanda.
Uyu mwana yakuwemo abwirwa ko afite imyaka 10 ko kandi bo bakeneye abana bari hagati y’imyaka 12-13.
Papa w’uyu mwana, yaje i Kigali kuvuga ikibazo cye kugira ngo arenganurwe.
Mu kiganiro na Fine Fm, Se wa Ishimwe Innocent, avuga ko umwana we agitoranywa nk’umunyemano ko Ferwafa yababwiye ko bagomba kumwandikisha mu irangamimerere ko atanditsemo.
Ibyo barabikoze maze babiha Ferwafa, aho yababwiye ko uwo mwana atujuje imyaka kuko ngo afite imyaka 10.
Ku cyemezo cy’amavuko cy’uyu mwana bigaragara ko yavutse 2010 byemeza ko yujuje imyaka 13 isabwa.
Se w’umwana avuga ko atazi impamvu yatumye umwana we yimwa amahirwe akaba ari nayo mpamvu asaba Umukuru w’Igihugu kumurenganura.
Kuri ubu uyu mwana ntabwo ari kwiga kuko aho yigaga bamuhaye ibaruwa imusezerera kuko yari agiye kujya ku kigo gishya abana bo mu academy ya Bayern Munich bazajya bigaho.