“Nakaguhaye Inka ariko aka kanya mfite ifi” Umunyamakuru Cynthia Naissa wa RBA yateye imitoma mugenzi we bakorana muri RBA.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo umunyamakuru wa RBA, Fiston Felix Habineza yagize isabukuru y’amavuko.
Ku isabukuru ye, umunyamakuru mugezi we Naissa yamwemereye agafi.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze yitwa Twitter, Naissa yagize ati: “Isabukuru nziza 🎂 Fiston Felix Habineza urambire kubona ibyiza n’abeza.”
Akomeza agira ati: “Nakaguhaye Inka ariko aka kanya mfite ifi😂, ugire utebuke bazayotse uyirebera maze tuzayisangire.”
Fiston yamusubije amubwira ko ari mu nzira ajya gutora agafi ke.
Fiston Felix Habineza azwi cyane mu makuru ya Radio Rwanda mu gihe Naissa we akora mu mukino mu karere ka Rubavu.