Frédéric Nsabiyumva, kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi akaba akinira Västerås SK Fotboll yo muri Suwede, yahishuye ubuzima bwe bwite n’ukuntu yigeze kwizera amarozi agakeka ko ashobora kumufasha kwitwara neza mu mupira w’amaguru, ariko nyuma aza gusanga ari ukwibeshya gukomeye.
Mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuza, Nsabiyumva yavuze ko akiri muto yigeze kumva ko kugira ngo umukinnyi yitware neza, agomba kunyura mu bapfumu. Ibyo byatumye ajya kubashaka mu bihugu bitandukanye birimo Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, n’utundi duce nka Dala Salama na Kigoma.
“Barambwiye ko ntazigera nkina neza ntabanje kujya mu bapfumu. Naremeye ndagenda, umuntu araza afata amababa y’inkoko, amabuye, uruhu rw’inzoka, abishyira ku kirenge arambwira ngo ngiye gukina neza. Ariko nta kintu byamariye,” Frédéric Nsabiyumva yabwiye BBC Gahuza.
Yemera ko yatanze amafaranga menshi ashakisha ubufasha bw’amarozi ariko ntacyo byigeze bimumarira.
Yakomeje agira ati “Natanze amafaranga menshi cyane. Nagiye mu bice byinshi ariko byarangiye nta mahoro mfite, nta n’intambwe nteye mu kibuga,”
Yibaza ati: “Iyo koko amarozi akora, abakinnyi b’Abanyafurika baba bakinira amakipe akomeye nka FC Barcelona cyangwa se ibihugu byabo bikaba byarafashe igikombe cy’Isi.”
Nyuma yo kubihagarika, Nsabiyumva yahisemo kwiyegurira Imana, ubu akaba ari umuvugabutumwa mu Itorero Protestant. Avuga ko ari bwo yatangiye kubona impinduka mu buzima bwe, haba ku mubiri no mu mutima.
ATI “Iyo ibyo naciyemo ntabivamo, sinari kugira ubuzima mfite uyu munsi. Sinari kugira amahoro ngira ubu. Kureka ibyo bintu ni byo byambereye inzira y’agakiza n’iterambere.”
Yasabye abakinnyi b’Abanyafurika kureka kwizera amarozi kuko ntaho abageza uretse kubasubiza inyuma no kubasahura.
Yagize ati“Hari abakinnyi benshi bakomoka muri Afurika bakina ku mugabane w’u Burayi kandi bitwara neza. Mbese ni uko barozwe? Oya. Ni uko bakora cyane, bagashyira imbere Imana n’indangagaciro. Iyo ujya mu bapfumu uba wonona ejo hawe hazaza,”.
Nsabiyumva w’imyaka 30, asigaye atanga ubuhamya bw’ubuzima bwe mu rwego rwo gufasha abandi bakinnyi bacyibeshya ko hari indi nzira itari iy’umurimo n’ubunyangamugayo.