in

“Nabeshye Antoine ntabwo nabeshye abantu” Bijoux wo muri Bamenya yavuze ku kuba yasaba imbabazi Dr. Rev. Antoine Rutayisire yabeshye akamusezeranya kandi hari ibyo atujuje

Munezero Aline wamenyekanye nka Bijoux muri filime y’uruhererekane ya Bamenya, yavuze ko namara kuganira na Dr. Rev. Antoine Rutayisire akumva ibyo amushinja ari byo yiteguye kumusaba imbabazi.

Muri Mutarama 2022 nibwo Bijoux yakoze ubukwe na Lionel Sentore aho imbere y’Imana basezeranyijwe na Dr. Rev. Antoine Rutayisire.

Nyuma yo gutandukana nibwo inkuru y’uko bakoze ubukwe basezerana imbere y’Imana kandi batarigeze basezerana imbere y’Imana y’Amategeko kandi mu kugira ngo usezerane ubanza kwerekana ko wasezeranye imbere y’amategeko.

Aha rero niho abantu batangiye kwibaza uko Dr. Rev. Antoine Rutayisre yaba yarabasezeranyije, nibwo na we yaje kumvikana avuga ko koko niba ariko bimeze baba baramubeshye.

Gusa ngo si amakosa ye kuko mu idini haba hari ushinzwe kubireba we icyo akora ari umuhango wo kubasezeranya.

Bijoux utifuza kubivugaho byinshi, mu kiganiro na ISIMBI, abajijwe niba azasaba imbabazi Rutayisire kubera ko bamubeshye, yavuze ko koko nasanga barakosheje azamusaba imbabazi.

Ati “Nabeshye Antoine [Rutayisire] ntabwo nabeshye abantu bo ku ISIMBI, mu kumusaba imbabazi, ni Antoine nzazisaba. Niba naramubeshye nzagenda mwegere mubaze nti ese Pastor nakubeshye gute cyangwa nakubeshye gutya ni urugero, mbabarira cyangwa mubwire nti ntabwo nakubeshye bitewe n’ikiganiro njye na we tugiranye, nimbona ari ngombwa nzazisaba.”

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Pierrot
Pierrot
1 year ago

Ariko mwagiye muvuga gushyingirwa mu mwanya wo gukora ubukwe?

RBA itozwa na Jean Claude Kwizigira yakubiswe iteruwe bayima umwanya wo gutora amabuye no kwiruka

Amashusho y’icyumweru: Junior Giti yishimanye n’abana be uko ari babiri maze yereka abandi bapapa ko abarusha kwita kubana (VIDEWO)