Nabera sindabona Ben’Imana tujya mu mitse n’amadayimoni:Sadate Munyakazi ashwishwiburije Turahirwa Moses ubwo yamutumizaga ngo azaze bahangane.
Mu buryo butunguranye umunyamideli Turahirwa Moses mu minsi ishize yatangije intambara y’amagambo kuri Sadate Munyakazi ubwo yamucyuriraga avuga ko inzu ihanga imideli ya Moshion atari akarima ka nyina.
Ibi yabivuze abitewe n’amwe mu magambo yigeze kubwirwa na Sadate Munyakazi ubwo yamucyuriraga kuri imwe mu myitwarire idahwitse yagaragaje ubwo amwe mu mashusho ye yambaye ubusa yakomezaga gucicikana hano hanze.
Aha niho hazamukiye intonganya zose bigera naho Turahirwa Moses atumiza Munyakazi Sadate ngo azaze bahangane mu buryo bw’umuco kugira ngo barebe umugabo nyawe.
Gusa ibi Munyakazi Sadate yabiteye utwatsi amusubiza agira ati”Nabera sindabona Ben’Imana tujya mu mitse n’amadayimoni.
Mu gihe ibi bikomeje gufata indi ntera hakomeje kwibazwa uburyo ki bizarangiramo.
Dore bumwe mu butumwa bakomeje guhana baterana amagambo.
Mpise numirwa,ko Moses afite ibitutsi muriwe bikakaye!!!Mana weee tabara