in

N’abanyamahanga umubu wabagezemo! Ikipe ya APR FC izakina umukino na Musanze FC idafite umukinnyi benshi baba bitezeho intsinzi kubera Malaria

N’abanyamahanga umubu wabagezemo! Ikipe ya APR FC izakina umukino na Musanze FC idafite umukinnyi benshi baba bitezeho intsinzi kubera Malaria

Ku munsi w’ejo ikipe ya APR FC izambikana n’ikipe ya Musanze FC mu mukino w’ikirarane wa Shampiyona kubera imikino ya CAF Champions League APR FC yari irimo gukina.

Ni umukino uzaba utoroshye nyuma yaho ikipe ya APR FC ishaka kongera kugarura umwuka mwiza hagati mu bakinnyi, abatoza ndetse n’abafana b’iyi kipe muri rusange, gusa Musanze FC nayo ishaka kuguma ku mwanya wa mbere Kandi imaze iminsi itangaza ko yiteguye.

Uyu mukino uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2023, ikipe ya APR FC irawukina idafite Rutahizamu wayo Sharaf Eldin Shaiboub umaze iminsi arwaye Malaria. Uyu niwe mukinnyi byamaze kwemezwa ko ataraza gukina ariko abarimo Pitchou na Ir’shad nabo biravugwa ko imvune zitarakira.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bari bagiye kwangiza ubuzima bw’abatuye i Kigali

Inkuru ibabaje! Abanyeshuri barenga 90 batatswe n’icyorezo cy’indwara iteye ubwoba -Amashusho