Na Rwatubyaye Abdul utarakinnye arayahabwa: Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bagiye guhabwa amamiliyoni bakoreye mu ikipe y’igihugu Amavubi mu gushaka itike y’igikombe cy’isi.
Buri mukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi araza gutahana miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atana.
Bivuze ko kujya mu mwiherero, bahawe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Kunganya na Zimbabwe byatumye bahabwa agahimbazamusyi k’ibihumbi 500.
Gutsinda Afurika y’Epfo byatumye bahabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Bivuze ko uteranyije ayo mafaranga, arangana na miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu.