in

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi U23 yamaze gushyira umukono ku masezerano mu ikipe yo mu Cyiciro cya mbere i Burayi

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi U23, Dylan Georges Maes yasinyiye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya FS Jelgava yo muri Lativia mu majyepfo y’Uburayi.

Maes wavukiye mu Bubiligi, afite nyina w’Umunyarwanda, se w’Umubiligi, akaba yaraserukiye u Rwanda mu rwego rw’abaterengeje imyaka 20 na 23. Akaba yari asoje amasezerano muri Sloveniya mu ikipe ya NK Tolmin.

Yakiniye amakipe nka SK Beveren mu Bubiligi, Sintrense na Amadora yo muri Porutugali, Alki Oroklini muri Kupuro, na NK Tolmin muri Siloveniya.

Dylan Georges Maes avuka ku mubyeyi w’munyarwandakazi n’umu-Biligi akaba yarahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi U23

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe y’Abapasiteri b’amatorero atandukanye, yatsinzwe n’ikipe y’Abakozi b’akarere ka Kirehe – AMAFOTO

Aba mbere bamaze kuzibikaho! Rayon Sports yamaze gutangaza ibiciro by’itike yo kwinjira ku mukino w’ishyiraniro ifitanye na APR FC