Myugariro w’ikipe ya APR FC, Ishimwe Christian ari mu munyenga w’urukundo n’umukobwa wigeze kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2021 witwa Mugabekazi Assouma.

Mugabekazi Assouma yamenyekanye ubwo yitabiraga Irushanwa rya Miss Rwanda 2021 ahagarariye Intara y’Iburasirazuba gusa ntiyabashije kubona itike imwinjiza mu cyiciro cya nyuma cy’abagiye mu mwiherero.
Aba bombi iby’urukundo rwabo byamenyekanye ubwo bateranaga imitoma babinyujije ku nkuta zaba za Instagram.
Amakuru avuga ko Ishimwe Christian na Mugabekazi Assouma bamaze igihe mu rukundo nubwo batari barigeze babishyira ahagaragara.
