in

Myugariro wabiciye bigacika muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza yitabye Imana

Myugariro George Baldock w’imyaka 31 wakiniye Sheffield United yo mu Bwongereza akanayifasha kuva mu Cyiciro cya Kabiri, yasanzwe muri ‘piscine’ iwe mu rugo yapfuye.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki ya 10 Ukwakira, ni bwo umuryango wa Baldock wasohoye itangazo rivuga ko uyu mukinnyi atakiri muzima.

Kugira ngo hamenyekane iby’urupfu rwe, umugore we yabanje kumubura kuri telefone nk’uko yari asanzwe amubona cyane ko we yari yarasigaye mu Bwongereza, biba ngombwa ko ahamagara nyir’inzu muri Anthens aho yabaga amusaba gukurikirana.

Uwari ucumbikiye Baldock mu nzu ni we wamusanze muri piscine ariko ntihamenyekana ako kanya icyatumye apfa, ndetse n’inzego za polisi muri uyu mujyi zitangira iperereza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

APR W BBC yongeye guta isaro imbere ya REG W BBC