in

Myugariro wa Liverpool Ibrahima Konaté yageneye ubutumwa bukomeye Real Madrid.

Nyuma y’uko avuye mu gihugu cy’ubufaransa akiri muto, dore ko yari afite imyaka 15 gusa, yagiye avuzeko azagarika I Paris ari umukinnyi w’igihangange.

Ntibyatinze nyuma y’imyaka 8 yonyine agarutse I Paris aje gukina umukino wanyuma wa Champions league, aho agiye guhura na Real Madrid.

Yaburiye abafana ba Los Brancos ko nta gikombe bagomba gutegereza kuko yizeye ko bazagasubira mu bwongereza bagiye kwerekana igikombe.

Yagize ati:” ubwo twishimiraga igikombe cya FA cup byari byiza, gusa bizaba birenze igihe tuzasubirayo dufite igikombe gikomeye mu burayi bwose.”

Ibi ngibi abyemeranya n’umutoza we Klopp aho ikigambiriwe ari ukwivura agahinda batewe no guhomba igikombe cya shampiyona y’ubwongereza bwa kabiri barushwa inota rimwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Video: Umugabo yihinduye imbwa kubera impamvu yitangarije

Umwana w’umukobwa yabaye igitambo cya Mama we