in

Myugariro wa APR FC Niyigena Clement agiye kwerekeza hanze y’u Rwanda

Shampiyona ijya gusozwa myugariro w’ikipe ya APR FC Niyigena Clement yari afite uburwayi bukomeye ariko kugeza ubu agiye kujyanwa hanze y’u Rwanda.

Uyu mukinnyi ubwo Shampiyona yaburaga imikino micye bivugwa ko yarwaye Maralia ariko abatoza kuko bashakaga ko uyu mukinnyi akoreshwa cyane, baje kumugarura mu kibuga atarakira neza ariko babwiwe n’abaganga ko ameze neza ahita yongera kurwara mu buryo bukomeye Shampiyona isozwa akomeze nabi.

Uyu musore bivugwa ko nyuma yo kuremba cyane nayo mpamvu ubuyobozi butigeze butangaza indwara uyu musore yarwaye ariko amakuru YEGOB twamenye ni uko Niyigena Clement agiye kujyanwa hanze y’u Rwanda kuvurizwayo.

Bikomeje kugorana cyane ku ndwara y’uyu musore bitewe ni uko ikipe ya APR FC yamutindanye ndetse bigasa nkaho yirengagizwa gusa kuba agiye kuvurizwa hanze y’u Rwanda ashobora gukira byihuse ariko kugaruka mu kibuga dushobora kongera kumubona mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nubyirinda ubuzima bwawe buzagenda neza; Oda Paccy akomeje gutanda isomo ry’ubuzima

Abakinnyi 2 ba APR FC nyuma yo gushimisha abafana ni nabo benshi bemeza ko bazaheka iyi kipe mu baguzwe bose