in

Myugariro ukomeye w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze kugaruka mu kibuga nyuma yo kumara amezi 6 hanze yacyo

Myugariro ukomeye w’ikipe y’igihugu Amavubi, Rwatubyaye Abdul yagarutse mu kibuga nyuma y’amezi agera kuri atandatu atagikandagiramo kubera imvune.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Rwatubyaye Abdul yatangaje ko yagarutse mu myitozo ndetse avuga ko yishimiye kugaruka mu kibuga.

Ati: “ndumva meze neza kubera kongera gukandagira mu kibuga na none.”

Uyu mukinnyi waje mu kiruhuko mu Rwanda ari gukora imyitozo mu ikipe ya As Kigali nyuma yo gusoza amasezerano ye mu ikipe yo muri Macedonia yitwa Shkupi.

Rwatubyaye Abdul yagize imvune muri Mutarama uyu mwaka ubwo ikipe ye yo muri Macedonia ya FC Shkupi yari yakinnye umukino wa gicuti na na Sumqayit FK mu mukino wabereye muri Turikiya mu mujyi wa Antalya.

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyikazi wa filime Kecapu yasohoye amafoto ari gusomana n’umugabo we

MU MAFOTO 10 atoranyije: Ihere amaso ubwiza bwa Saro Amanda wegukanye ikamba rya Miss Talent muri Miss Rwanda 2022