in

Myugariro ngenderwaho mu ikipe ya APR FC yarwaye mu nda bituma umutoza afata icyemezo cyihuse

Nshimiyimana Yunusu, myugariro wa APR FC ku mukino w’ejo yasimbujwe bitunguranye nyuma yo kurwara mu nda akajya acibwamo.

Nshimiyimana Yunusu ejo ku Cyumweru tariki ya 22 Ukwakira 2023 yari yabanje mu mutima w’ubwugarizi ari kumwe na Niyigena Clement mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona batsinzemo Etincelles FC 3-0.

Ubwo amakipe yari agiye mu karuhuko, ntabwo Yunusu yagarutse mu kibuga yahise asimbuzwa Bindjeme Salomon, abantu bibaza icyo yabaye.

Nyuma y’umukino, umutoza wa APR FC, Umufaransa Thierry Froger yavuze ko yagize ikibazo cyo kurwara mu nda, akazajya achibwamo “Diarrhea” ari yo mpamvu yavuyemo.

Ati “Twakoze impinduka kubera ko Yunusu [Nshimiyimana] yarwaye mu nda yagize ikibazo cyo gucibwamo ’Diarrhea’ biba ngombwa ko avamo.”

Ku bw’umutoza Thierry Froger, uyu mukinnyi amufata nk’umwe mu bakinnyi be ngenderwaho nubwo abantu batabibona kimwe na we, byitezwe ko no ku mukino wa Rayon Sports uzaba tariki ya 29 Ukwakira 2023 azabanza mu kibuga.

Kuri ubu, Ikipe y’Ingabo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 17 inganya na Musanze FC ya mbere mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 12.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Shaddyboo akomeje kubwirwa amagambo y’urukozasoni nyuma yo gusangiza abamukurikira amashusho atesha agaciro abagabo b’iki gihe [amashusho]

Umukinnyi wa APR FC yarwaye indwara yo kwiruka asimbuzwa igitaraganya kugirango adasebera mu kibuga