Umuceri umaze kuba Zahabu mu Rwanda wahawe ibiciro bishya utagomba gucikwa nabyo kugira ngo udahendwa.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, yashyizeho ibiciro ntarengwa by’umuceri wo mu Rwanda, isaba abahinzi kuwugurisha ku nganda zemewe.
Ibyo bikubiye mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kamena 2023 isaba abahinzi n’Abanyarwanda gukurikiza ibiciro bishya by’umuceri.
Umuceri wa Kigori ntugomba kurenga 450frw, umuceri w’intete ziringaniye nawo ntugomba kurenga 460frw, uw’intete ndende ni 465frw naho basimati ni 710frw.
Ni mu gihe umuceri utonoye w’intete ngufi waguriwe ku ruganda utagomba kurenga amafaranga 810frw ku w’intete ziringaniye ni 835frw, uw’intete ndende 860frw mu gihe basimati ari 1515frw
Umucuruzi munini waranguye umuceri, uw’intete ngufi ni 835frw, uw’intete ziringaniye ni 860frw, uw’indende ni 885frw naho basimati 1540frw.
Ni mu gihe umucuruzi muto ari amafaranga 860 ku muceri w’intete ngufi, 885frw ku muceri w’intete ziringaniye, uw’intete ndende ni 910frw naho basimati ni 1565frw.
MINICOM ivuga ko ibiciro bishya by’umuceri udatonoye bigomba guhita bikurikizwa.