in

Mwarakoze mwese!! Miss Muheto Divine yashimiye irushanwa rya Miss Rwanda, yifuriza umwaka mushya abanyarwanda

Gusoza umwaka buri wese aho atuye ku isi ,aba yishimira ibyo yagezeho ndetse yiha n’ingamba z’ibindi yifuza kugeraho mu mwaka ukurikiye , ibi ni nako byagenze kuri Miss Muheto washimiye irushanwa rya Miss Rwanda ryamwerekanye akabasha kwerekana icyo ashoboye .

Ku itariki 20 Werurwe 2022 ,nibwo Nshuti Divine Muheto yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2022 , ni ibintu byashimishije benshi mubari bamushyigikiye ndetse nawe yagaragaje ko yishimiye guhabwa irikamba .

Nka kimwe mu bintu byiza yagezeho ,Muheto yifurije umwaka mushya muhire abanyarwanda ,anashimira irushanwa rya Miss Rwanda ,yifashishije urukuta rwe rwa instagram ,Miss Muheto Divine yagize ati:

“Imana buri gihe iba ifite inzira ,,uyu mwaka ndishimira urukundo n’ubufatanye buri wese yanyeretse ,bijyanye n’ibyiza n’ibibi , ntewe ishema kandi ndanyuzwe kubw’umuryango wanjye ,inshuti  n’Igihugu cyanjye , mwarakoze kuri byose “

Muheto yakomeje agira ati:”Mbifurije umwaka mushya muhire , mwarakoze , ndabifuriza ko imiryango yanyu nabo mukunda babona uburinzi no kwitabwaho mu mpera z’uyu mwaka “

Asoza agira ati:’Miss Rwanda mwarakoze cyane kuri Platform nziza mwampaye”

Muheto yifurije abanyarwanda umwaka mushya muhire anabashimira urukundo bamweretse
Muheto yifurije abanyarwanda umwaka mushya muhire anabashimira urukundo bamweretse

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Big man
Big man
1 year ago

Kekekekek!!!

Ihere ijisho amashusho agaragaza uko baturikije umwaka wa 2022 kuri Convention Centre abantu ari uruvunganzoka saa sita z’ijoro(videwo)

Mu marira n’agahinda Dj Brianne yavuze ko habuze gato ngo yitabe Imana mu ijoro rya Bonane