Mvukiyehe Juvenal yongeye kujagaraza ubwonko bw’abakunzi ba Rayon Sports nyuma yo gutangaza ikintu batangiye Shampiyona biteguye uko Gikundiro yaba imeze kose
Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports yongeye gutangaza amagambo akomeye ndetse atanashimishije na gato abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports ubwo yabazwaga impamvu yemeye gukina irushanwa ryateguwe na B&B FM.
Kuri uyu wa Kane nibwo kompanyi ya B&B agency yakoze ikiganiro n’itangazamakuru batangaza uko irushanwa bateguye rigiye gukinwa ryatumiwemo amakipe arimo Kiyovu Sports, Rayon Sports, Etoile de L’est ndetse na AS Kigali.
Nyuma y’iki kiganiro n’itangazamakuru Mvukiyehe Juvenal yaje gutangaza ko iri rushanwa batari buryitabire iyo batabonamo ikipe ya Rayon Sports bahora bahanganye. Uyu muyobozi yaje kuvuga ko batangira Shampiyona amanota 6 bayafite yose bakuye kuri Rayon Sports.
Yagize Ati” Twemeye kwitabira nyuma yo kumva ko Rayon ihari, Twarebye gahunda ya Shampiyona dusanga tuzahura mu Ukuboza 2023 twumva biratubabaje. Buri mwaka dutangira Shampiyona amanota 6 ya Rayon Sports tuyafite. Nubwo waba umukino wa gishuti aho twahurira hose barabizi ko nta gishuti kuri Rayon Sports na Kiyovu Sports.”
Iri rushanwa riratangira tariki 5 Nzeri 2023, rizatangirire kuri Sitade y’Akarere ka Ngoma habera imikino 2, rizasorezwe muri Kigali aho Final izabera kuri Kigali Pelé Stadium.