in

Muzehe Petrovic uvugwa kuzaza muri APR FC yakoze impanuka

Muzehe Ljupko Petrovic,umugabo w’imyaka 76 y’amavuko ukomoka muri Serbia uvugwa kuzaza mu batoza ba APR FC nk’ushinzwe Tekiniki ( Technical Director) yakoze impanuka y’imodoka.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Mail avuga ko uyu mutoza watwaye Igikombe cya Champions League mu 1991 n’ikipe ya Red Star Belgrade , yakoze impanuka y’imodoka mu mujyi wa Belgrade muri Serbia.
Ljupko Petrovic biravugwa ko azaza mu batoza bashya ba APR FC aho ashobora kuzaza nk’ushinzwe Tekiniki mu ikipe , aramutse aje muri APR FC byaba ari ku nshuro ya kabiri kuko yayiherukagamo muri 2014.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Harmonize wazonzwe n’inkumi za Kigali akomeje gushyira Kenny Sol mu bitugu akamubangatana (AMAFOTO)

Langwida ukina mu runana aravugwaho kugurisha inzu ya nyina no kurya indi mitungo ye none uyu mubyeyi yabuze aho gusazira