Harabura amasaha abarirwa ku ntoki ngo umuhanzi Tayc ufite inkomoko mu gihugu cya Cameroon no mu Bufaransa akorere igitaramo cy’amateka muri BK Arena ku nshuro ya mbere ye ageze mu Rwanda.
Abinyujije kuri story ya instagram ye, Tayc yanditse amagambo agira ati « Peuple Rwandais vous êtes tous conviés à l’aéroport demain soir avec la viande en cadeau pour moi » ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo « Banyarwanda mwese muratumiwe ku kibuga cy’indege ejo nimugoroba hamwe n’inyama nk’impano ».
Tayc asanzwe amenyerewe mu ndirimbo zitandukanye harimo n’izakunzwe cyane nka Le Temps, N’y pense plus, Slow motion n’izindi.
Biteganyijwe ko Tayc aza kugera i Kigali Ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Nyakanga 2022.
Mu gitaramo Tayc azakorera muri BK Arena ku munsi w’ejo ku ya 30 Nyakanga 2022 azaba ari kumwe n’abandi bahanzi nyarwanda barimo Nel Ngabo, Christopher, Kevin Kade, Kivumbi King n’abandi.