in

“Muzansabire imbabazi abo nahemukiye” Dorimbogo urembeye mu bitaro bya Kibogora, yageneye ubutumwa abakunzi be

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Vava Dorimbogo, ubuzima bwe bumeze nabi aho arembeye mu bitaro bikuru bya Kibogora iwabo Nyamasheke.

Mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube wa Urugendo TV, Dorimbogo wumvikanaga ari mu buribwe, yatangaje ko arwaye igifu ndetse n’umutwe byamurembeje akaba atabasha kweguka aho aryamye mu bitaro.

Yavuze ko agifatwa n’ubu burwayi, yari mu mujyi wa Kigali, gusa yagiye kwiviriza mu bitaro byaho (kwa Nyirinkwaya mu Biryogo) asanga bimuhenda cyane ahitamo kujya ku bitaro bikuru bya Kibogora biri hafi y’iwabo kugira ngo byorohere ab’iwabo kumusura.

Ndetse kandi Dorimbogo yashimiye abakomeje kumwitaho, bamusengera ndetse n’abamwoherereza ingemu. Yongeyeho ati” Nintagaruka i Kigali, muzansabire imbabazi abo nahemukiye, kandi nintagaruka, muzansezere neza.”

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yagejejwe kuri RIB basanga asigaranye miliyoni 7 gusa! Hamenyekanye akayabo k’amamiliyoni myugariro wahoze muri Rayon Sports yibye umunyezamu Kwizera Olivier

Rayon Sports imaze gutangaza ibiciro by’itike yo kwinjira ku mukino izakina muri iyi weekend