in ,

Muyenzi Music label nshya yatangiye gufasha abahanzi bakizamuka

Umuhanzi Coolest

Muyenzi Music yatangiye gufasha abahanzi bakizamuka mu rwego rwo guteza imbere impano zirengagijwe.

Iyi label isanzwe ifite na studio byose bikorera i Kanombe ifite gahunda yo kuzamura abanyempano kuri ubu niyo uri gufasha abahanzi nka “Kash2tym” umwana w’umuhanzi w’umuhanga uri kuzamuka ndetse utanga ikizere cyiza mu muziki nyarwanda.

Gabriel Ndamyumugabe wahisemo gukoresha Kash2tym mu muziki avuga ko impamvu yahisemo gukorana Muyenzi Music ari uko yabonye irajwe ishinga no gufasha abanyempano akaba ari mpamvu nawe yisanzamo ndetse anayishimira kumugirira ikizere aboneraho no gusaba abakunzi be kumushyigikira ubundi akaba umuziki mwiza kandi irimo ubuhanga.

Umuhanzi Kash2tym

Naho Fahad Rucyamuzi na we wahisemo gukoresha Coolest mu muziki we avuga ko gukorana na Muyenzi Music ari amahirwe akomeye ati:”Namahirwe akomeye gukorana na Muyenzi Music si ahantu hose bita ku mpano nto kandi si ahantu hose batega amatwi ndetse bakumva ahazaza hawe rero kuba iyi label ihari mbibona nk’amahirwe akomeye akaba ari mpamvu nsaba abazagirirwa ikizere nayo kutazagipfusha ubusa”.

Umuhanzi Coolest

Kuri ubu aba bahanzi bombi bafite indirimbo bakoreye muri Muyenzi Music ndetse bakaba bagifite imishinga minini imbere nkuko umuyobozi y’iyi label yabidutangarije.

Kanda hano urebe indirimbo za Kash2tym na Coolest bafashwa na Muyenzi Music

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

NYIRIMANA DOMINIC: UMUHANZI WA GOSPEL URI MU RUGENDO RW’ISHIMWE N’AMAHORO

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO