in

Mutesi Scovia yavuganiye umugore wananiwe kwivuganira ubwo umugabo we yashakaga kumuca hejuru n’imodoka

Mutesi Scovia yavuganiye umugore wananiwe kwivuganira ubwo umugabo we yashakaga kumuca hejuru n’imodoka.

Mu mashusho yashyizwe hanze mu minsi yashize aho umugabo yashakaga kugonga umugore we, Scovia yasabye inzego z’ubutabera kutajenjekera amakimbirane yo mu ngo.

Yabivuze ubwo yabonaga uwo mugabo yazibiranyijwe n’umujinya agashaka kugonga umugore ku bushake.

Gusa nubwo uyu mugore yasabiwe ubutabera, yaje guhakana ko umugabo we yashatse kumugonga.

Ibi byose byabaye muri 2022 ndetse abo bombi banaburanye mu rukiko.

Umugore yareze umugabo baramufunga gusa aza kwisukirwa avuga ko umugabo we atashatse kumwica akoresheje imodoka. Aho umugabo yahise arekurwa.

Abantu batunguwe no kumva ko umugore yavuze ko umugabo we wagaragaye mu mashusho ashaka kumugonga ko byari impanuka isanzwe.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

I Kigali, umugabo akomeje kuba kimenyabose nyuma yo gukora isekuru y’amashanyarazi akoresheje amaboko ye (AMAFOTO)

Amakuru mashya kuri ya modoka ya ‘Shirumuteto’ ikoreye impanuka mu mujyi rwa gati ahazwi nka Péage