Mutesi Jolly wise abagabo inyama z’imbwa yakejwe igitutu cyo kurongorwa maze na we abiyama ashize amanga ko bitamurimo kano kanya.
Mu burakari bwinshi cyane Mutesi Jolly yanze agasuzuguro k’abantu bahora bamusaba gushaka umugabo.
Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly, abinyujije ku rukuta rwe rwa X (yahoze ari Twitter), yongeye gushishikariza abana b’abakobwa ko nta muntu ukwiye kubashyiraho igitutu abasaba gushaka umugabo kandi nyamara bumva igihe cyabo kitaragera.
Mutesi Jolly, akunze kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga n’abantu benshi bamuhatira gushaka umugabo, bahereye ku gitekerezo yatanze kabone nubwo cyaba kidafite aho gihuriye no kubaka urugo. Gusa usanga mu bamusubije hataburamo abamubwira gushaka.
Aha niho nawe ahera yihaniza abamwirukansa bamusaba gushing urugo, we akunze kubabwira ko ari icyemezo umuntu afata agendeye ku mahitamo ye n’igihe gikwiye yigenIntandaro yo kongera kugaruka kuri iyo ngingo, Miss Jolly yahereye ko yari yibereye ku rubuga rwa YouTube yirebera amashusho n’ibiganiro nk’ibisanzwe, nuko agiye kubona abona bamushyize mu ifoto iranga amashusho (Thumbnail) ari kumwe n’abandi bakobwa batarashaka, hanyuma nyiri ikiganiro yibaza niba ’aba bakobwa bazigera bashaka abagabo?’.
Mutesi Jolly avuga ko akibona ibyo, byamuteye kwibaza cyane ku bandi bakobwa benshi hano hanze bagwa mu mitego y’abantu babasaba gushaka imburagihe.
Miss Jolly yakomeje avuga ko bikibabaje kubona abantu hano hanze kugeza na n’ubu bagishaka kugaragariza agaciro k’umugore cyangwa se umukobwa, ku mugabo mu buzima bwabo.
“Bakobwa bato bakundwa, ubukwe (gushyingiranwa) ni byo ni umugisha, ariko wituma hari ugushyiraho igitutu, niba ari kimwe mu ntego zawe, bikore igihe ubishakiye.e.eye.